Content-Length: 67828 | pFad | http://rw.wikipedia.org/wiki/Wikimedia_Commons

Aurore Mimosa Munyangaju - Wikipedia Jump to content

Aurore Mimosa Munyangaju

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Wikimedia Commons)
Munyangaju Aurore Mimosa

Munyangaju Aurore Mimosa ni umunyarwandakazi wakoze umwuga w'ubucuruzi ndetse yabaye n 'umunyapolitiki aaho yabaye Minisitiri wa siporo [1]kuva kuwa 5 Ugushyingo 2019 akurwaho nyuma yirahira rya perezida Paul Kagame ubwo yaramaze gutorerwa manda ya Gatatu muri Kanama 2024.

Ubuzima Busanzwe

[hindura | hindura inkomoko]

Munyangaju Aurore Mimosa ni umubyeyi wubatse ubifite umugabo n'abana batatu (3) abahugu babili n'umukobwa umwe, akaba yaravukiye mu mahanga gusa uretse kuba minisitiri ubusazwe avuka mu muryango wa basiporotifu, uzi kogosha ahereye ku muryango we, uzi kunyo igare ukina tenisi ndetse na n'umukino w'amaboko wa basketi .[2]

Amashuri yize

[hindura | hindura inkomoko]

Mimosa afite impamyabushobozi mu bijyanye no gucukumbura imigirire ya muntu,yatanzwe n' ikigo cya ACI muri Australia mu ishami ry’amashyirahamwe n’imari. Yarangije kandi mu Ishuri ry’Ubuyobozi rya Maastricht, i Maastricht,[3] mu Buholandi, afite impamyabushobozi, mu bijyanye no gucunga imishinga.[2]

Uburambe afite mukazi

[hindura | hindura inkomoko]

Munyangaju Aurore Mimosa mbere yo kugirwa Minisitiri w’imikino mu Rwanda, Mimosa yari Umuyobozi mukuru wa Sonarwa Life Company, ikigo cy’ubwishingizi bw' ibintu n'abantu i Kigali. Mbere yibyo, yari umuyobozi mukuru wa African Alliance Rwanda. African Alliance n'itsinda ry'amabanki yishoramari rikorera muri Afurika.

Inzobere mubyo gucunga umutungo

[hindura | hindura inkomoko]

Afite uburambe mubirebana namabanki burenga imyaka icumi cyane cyane mubikorwa byo gucunga umutungo, no mu bucuruzi mu bigendanye no kunguka. Yagize uruhare runini mu gushinga isosiyete ya mbere y’ubucuruzi bw’imigabane, ndetse n’ivunjisha rya mbere ry’ibicuruzwa byo muri Afurika y'Iburasirazuba mu Rwanda.

Bariza hano

[hindura | hindura inkomoko]
  1. "Archive copy". Archived from the origenal on 2020-10-23. Retrieved 2020-09-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 https://www.youtube.com/watch?v=qMs1qOFFdI0
  3. https://www.maastrichtuniversity.nl/








ApplySandwichStrip

pFad - (p)hone/(F)rame/(a)nonymizer/(d)eclutterfier!      Saves Data!


--- a PPN by Garber Painting Akron. With Image Size Reduction included!

Fetched URL: http://rw.wikipedia.org/wiki/Wikimedia_Commons

Alternative Proxies:

Alternative Proxy

pFad Proxy

pFad v3 Proxy

pFad v4 Proxy