Ibitanga Ingufu mu Rwanda
Ingufu
[hindura | hindura inkomoko]Urwego rw’ingufu mu Rwanda rugizwe n’ingingo eshatu: amashanyarazi, ibikomoka kuri peteroli n’ibitanga ingufu bishyashya n’ibyisubiranya - Mu bitanga ingufu byisubiranya dufite ibikomoka ku binyabuzima (biomass), imirasire y’izuba, nyiramugengeri, umuyaga, ingufu ziva mu butaka (géothermie) n’amashanyarazi aturuka ku mazi - Ibipimo byerekeranye n’ingufu by’igihugu biriho ubu bya 86, 11 na 3 ku ijana by’ingufu zose zikoreshwa bikoreshwa mu rwego rw’ibikomoka ku binyabuzima, ibikomoka kuri peteroli n'amashanyarazi, buri kimwe .[1][2]
Rwanda
[hindura | hindura inkomoko]Ibikomoka ku binyabuzima bimaze kuba bikeya mu gihe igihugu kirimo gihura no gutakaza ibikomoka ku binyabuzima bigera kuri miliyoni metero kibe 4 ku mwaka. - N’ubwo imikoreshereze y’inkwi zo gucana yagombye kwiyongera mu gihe giciriritse, ingamba z’igihe kirekire za EDPRS zigamije kugabanya imikoreshereze y’inkwi zo gucana kuva kuri 94 kugera kuri 50 ku ijana mu mpera za 2020.