Imisozi ya Ngong
Imisozi ya Ngong ni impinga iherereye mu kibaya kinini cya Rift, giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba hafi ya Nairobi, mu majyepfo ya Kenya . Ijambo "Ngong" ni ijambo ryaturutse mu rurimi rw'abamasayi mu nteruro yabo igira iti "enkong'u emuny" bisobanura isoko y'imvubu, kandi iri zina rikomoka ku masoko aherereye hafi y'umujyi wa Ngong. [1]
Imiterere
[hindura | hindura inkomoko]Imisozi ya Ngong, iva ahahanamye h'iburasirazuba yerekeza parike y'igihugu ya Nairobi, no mu majyaruguru, umujyi wa Nairobi . Impinga y'imisozi ya Ngong ni metero 2,460 hejuru y'inyanja. [2]
Mu myaka y'ubutegetsi bw'abakoloni b'Abongereza, agace gakikije imisozi ya Ngong kari agace gakomeye ko guhinga, kandi amazu menshi ya gikoroni aracyagaragara muri ako gace. Muri filime yitwa Hanze ya Afurika yakinnywe mu mwaka wa 1985, impinga enye z’imisozi ya Ngong zigaragara inyuma y’amashusho menshi hafi y’inzu ya Karen Blixen . Abaturage baho baracyavuga ko babonye intare k'umusozi mu myaka ya za 90. Imva yonyine ya Denys Finch Hatton, iherereye mu burasirazuba bw'imisozi ya Ngong, yitegeye parike y'igihugu ya Nairobi.
Hari inzira igenda hejuru y'imisozi ya Ngong. Serivisi ishinzwe amashyamba ya Kenya ifite ibiro munsi ya parike. .Abaturage baho rimwe na rimwe bagiye bakora ibikorwa byo guteranira hamwe basenga ku cyumweru ku mpinga y’amajyepfo y;iyo misozi, bareba ikibaya kinini cya Rift.
Hafi y'imisozi ni umujyi wa Ngong . Sitasiyo y’amashanyarazi ya Ngong Hills yarangiye kubakwa mu mwaka wa 2015. [3]
Serivisi ishinzwe amashyamba muri Kenya itanga abayobora bakanarinda umutekano wa bamukerarugendo bakishyura amafaranga y'inyongera.